Habaye ubukangurambaga ku isuku n'umutekano

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yifatanyije n'abaturage b'umudugudu wa Matinza, akagari ka Nkondo, umurenge wa Rwinkwavu ahatangirijwe ku rwego rw'akarere Ubukangurambaga ku isuku n'umutekano mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage kugira umudugudu utarangwamo icyaha, ku nsanganyamatsiko igira iti: Umudugudu ufite isuku, utekanye, uteye imbere

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: Umudugudu ufite isuku, utekanye, uteye imbere. Abaturage bakaba bashishikarijwe kugira isuku muri byose (aho batuye, ku mubiri...), kwirinda ibyaha mu midugudu batuyemo ndetse no kwiteza imbere

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Munganyinka Hope: Nugira isuku, ugatekana, uzatera imbere. Yabashishikarije kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kugirango n'igihe bageze mu za bukuru bazakomeze kubaho neza

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yabibukije gukomeza kwirinda Covid19 bakurikiza amabwiriza, kujyana abana ku ishuri, gutangwa mitiweri ku batarayishyura ndetse no kurangwa n'isuku muri byose.

Muri ubu bukangurambaga hatangijwe: Inkoni y'irondo (izafasha abakora irondo ry'umwuga gucunga umutekano); Imikorere y'igitondo cy'umutekano: (izafasha kumenya ngo umutekano waramutse gute?); Ikigega cy'umutekano; Ikaye ya mitiweri ku isibo; Ifishi y'umuturage ya MUSA; Icyumba cy'imihigo; Command poste ku mudugudu (Icyumba gikusanyirizwamo amakuru kuri Covid19); ndetse n'igikoni cy'umudugudu gifite stoke y'ibiryo.