Hakozwe ubukangurambaga ku gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Alex FATA, Umuyobozi w'ingabo 1/2LT Frank Munanira, Umuyobozi w'ibitaro bya Gahini Dr. Philippe n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Karubamba, riri mu murenge wa Rukara, akagari ka Rukara, umudugudu wa Karubamba.
Byari mu rwego rwo kureba uko ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi, zishyirwa mu bikorwa muri iri soko nk’ahantu hahurira abantu benshi. Kimwe n’abandi bose babanje gukaraba intoki, nyuma basura ibice binyuranye bicururizwamo.
Baganiriye n'abacuruzi n'abaguzi batandukanye, mu rwego rwo kureba ko amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yubahirizwa yo kutazamura ibiciro by’ibicuruzwa uko biboneye, bitewe n’ingaruka iki cyorezo cyateje mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane. Aho aba bayobozi basuye, basanze nta kibazo cyavutse mu biciro by’ibicuruzwa.
Basuye kandi ibitaro bya Gahini, Umuyobozi wabyo Dr. Philippe yerekana aho bigeze bishyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Bashishikarije abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo gukumira no kurwanya iki cyorezo.
Banasuye kandi ibyumba bibiri byateguwe, byakwifashishwa mu gushyiramo abantu baketsweho iki cyorezo mu gihe baba bakirimo gukorerwa ibizamini byimbitse, bakaba basanze bitunganyije nk’uko bisabwa.