Hakozwe umuganda wo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri
Uyu munsi, mu mirenge igize akarere ka Kayonza uko ari 12, hakozwe umuganda udasanzwe wo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri, ukaba witabiriwe n’inzego z’ibanze, inzego z'umutekano n'abaturage babigizemo uruhare, bikazubakwa ku nkunga ya Banki y'Isi n'iya Leta y’u Rwanda
Hazubakwa ibyumba by’amashuri 740 n'ubwiherero 1061, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike n'intera yo kugera ku ishuri. Bimwe mu bikorwa bwibanzweho ni ugusiza ibibanza, gucukura imisingi, gutunda amabuye azakoreshwa n'ibiti bizifashishwa n’ibindi
Abaturage basabwe gukomeza kwirinda Covid-19 ntibirare, kwitabira umuganda mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo kugirango aya amashuri azuzurire igihe kandi bakabikora hirindwa Covid-19, gukangurira abana kugana ishuri no gukurikirana amasomo atangwa ku radiyo na television.


