HARI ABAHAWE INYUNGANIRANGINGO; IBYARANZE KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABANTU BAFITE UBUMUGA I KAYONZA
Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza.” Ibirori by’uyu mwaka byabereye mu Murenge wa Ruramira, aho abantu bafite ubumuga bahuriye n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu rwego rwo gushyigikira abafite ubumuga, abafite ubumuga bw’ingingo bahawe inyunganirangingo zizabafasha mu mibereho ya buri munsi no kugabanya imbogamizi bahura na zo. Byongeye, hari abahawe amatungo n’umuryango 1 waremewe inka, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza.
Mu butumwa bwatanzwe, abafite ubumuga bibukijwe ko ubumuga atari inzitizi ku bushobozi bw’umuntu, kandi ko bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu igihe bashyigikiwe. Imiryango ifite abana cyangwa abandi bafite ubumuga yasabwe kubitaho no kubashyigikira kugira ngo bakure neza, bigire, kandi bagere ku ntego zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije ko uyu munsi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kugenzura aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza uburenganzira bw’abafite ubumuga, no kububakira ubushobozi.
Ibirori byasojwe n’ubutumwa bushishikariza abaturage bose gushyira imbere ubumuntu, gukundana, no kubaka umuryango uha agaciro buri wese, haba mu burezi, mu mibereho myiza no mu bikorwa by’iterambere.