Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n'akarengane

Ejo tariki 14/11/2019 mu karere ka Kayonza hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n'akarengane gitangirizwa mu mirenge ya Rukara na Murundi. Ni igikorwa cyateguwe n'Ubuyobozi bw'Akarere na Komite Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane ku rwego rw'Akarere kikazagera mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza uko ari 12.

Cyitabiriwe n’umuyobozi w'Akarere, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, Porokireri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, bamwe mu bakozi b’akarere (abakorera ku cyicaro cy’akarere, imirenge n’utugari), abagize inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane kuva ku rwego rw'akarere kugeza ku  rwego rw'akagari, abakozi b’urwego rushinzwe ubujyanama mu by’amategeko (MAJ), umukozi wa Transparency Rwanda n’abandi.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigamije kurwanya ruswa n'akarengane, abitabiriye ubu bukangurambaga basobanuriwe ruswa n'inzira inyuzwamo, banashishikarizwa kugira uruhare mu gukumira ruswa y’ubwoko bwose kuko imunga ubukungu bw’igihugu n’ubw’abanyagihugu by’umwihariko, ndetse bakanarwanya akarengane uko kaba kameze kose. Hakiriwe kandi ibibazo by'abaturage binashakirwa ibisubizo ibindi bihabwa umurongo wo kugirango bikemuke.

Iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n'akarengane kizasozwa tariki 22/11/2019, kikazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo: gutanga ikiganiro ku itegeko rishya numero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa n’Akarengane, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse hanakorwe ubukangurambaga bushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane.