Hatangijwe igihembwe cya mbere cy'ihinga 2020A

Igihembwe cya mbere  cy’ihinga (Season 2020A) ku rwego rw'akarere ka Kayonza cyatangirijwe mu mirenge wa Kabare akagari ka Cyarubare, site ya Kacyiru ahatewe ibigori kuri ha 30.

Mugiraneza Thierry umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe yagize ati: "Turabashimira ko murimo guhinga ku buryo bugezweho mukoresha imbuto z'indobanure, ifumbire mvaruganda ... kuko guhinga bya gakondo bitatangaga umusaruro uhagije.

Igihembwe cy'ihinga gitangirira ku gutegura ubutaka kugeza mu gihe cyo gusarura. Mukore ku buryo iki cyumweru kirangira mwamaze gutera kuko nk'uko mubizi, aka gace gakunda kugira imvura nkeya. Izaboneka yose, tuzayibyaze umusaruro."

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Munganyinka Hope ati: "dukure amaboko mu mifuka, kuko ntako igihugu cyacu kiba kitagize mu kwita ku baturage bacyo.

 Natwe twubahirize gahunda za Leta uko bikwiye, twiyandikishe muri gahunda ya SMART Nkunganire kuko ntawuzabona imbuto atayirimo, cyereka umuntu wagaburiwe mu bahuye n'amapfa, niwe uzabona imbuto ku buntu.