Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije mu Karere ka Kayonza
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije n’ibyaha by’inzaduka.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Rwinkwavu, aho abaturage baganirijwe ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije n’uburyo bashobora gutanga amakuru ku byaha bikorwa muri uru rwego. Abaturage bibukijwe ko kurinda ibidukikije ari inshingano rusange, bityo buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru no kwirinda ibikorwa bishobora kubyangiza.
By’umwihariko abaturage bahawe serivisi zitandukanye zitangwa na RIB binyuze mu biro ngendanwa, zirimo kwakira ibirego, gutanga inama ku bijyanye n’amategeko no gufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu.
Nyuma ya Rwinkwavu, ubu bukangurambaga buzakomereza mu Murenge wa Rukara, bukazafasha abaturage kongera ubumenyi mu gukumira ibyaha cyane cyane ibikorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu kubirwanya.