Hatangijwe urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwitabiriwe n’urubyiruko 2,061 mu Karere
Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026, mu Mirenge yose igize Akarere kimwe n’ahandi mu Gihugu, hatangijwe urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13. Uru rugerero rwitabiriwe n’urubyiruko 2,061 rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, rukazibanda ku bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe cy'ukwezi kumwe.
Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gutangiza uru rugerero cyabereye mu Murenge wa Ruramira, Akagari k’Umubuga, aho Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred, ari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, inzego z’umutekano n’abaturage bifatanyije muri iki gikorwa.
Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Hakizimana Emmanuel, yavuze ko muri uru rugerero urubyiruko ruzahabwa ibiganiro bibategura kuba abantu badasobanya, bumva ko ari bo maboko Igihugu gifite, anabibutsa ko ubumwe bwacu ari bwo mbaraga zacu.
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred, yibukije urubyiruko rugiye ku rugerero kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ati: “Icyo tubifuzaho ni ukurangwa n’imyifatire iboneye n’umuco, ikinyabupfura no gutega amatwi, mukubahiriza igihe kandi mukiga kukahavana ubumenyi.”
Kubera iki urubyiruko rwitabira urugerero?
Urugerero rw’Inkomezabigwi ni gahunda y’Igihugu igamije kurera no gutegura urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye n’amashuri makuru kugira ngo rugire ubumenyi n’indangagaciro zibafasha kwitabira inshingano na gahunda z’Igihugu. Rwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu, kubaha amategeko n’inzego, no kugira uruhare mu iterambere rirambye.
Muri uru rugerero, urubyiruko rugira amahirwe yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku bumwe n’ubudaheranwa, inshingano z’abaturage, ubuyobozi, kwihangira imirimo n’imyitwarire iboneye. Banitabira kandi ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage birimo isuku n’isukura, kubaka no gusana ibikorwa remezo byoroheje, no gufasha mu bikorwa by’ubukangurambaga bigamije iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange.
Uru rugerero rugira uruhare runini mu gutoza urubyiruko gukorera hamwe, kwitangira Igihugu no gutegurwa kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.