Hatashywe ku mugaragaro Isoko rishya rya Kabarondo
Kabarondo, 24 Kamena 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashyikirije abaturage isoko rishya rya Kabarondo ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi no kongera imibereho myiza y’abaturage.
Iri soko rigizwe n’inyubako zijyanye n’igihe zizajya zicururizwamo ibiribwa birimo imboga n’imbuto, rikaba ryitezweho korohereza abacuruzi kubona aho bakorera hatabagora mu gihe cy’imvura cyangwa izuba rikaze.
Abacuruzi batangiye gukorera muri iri soko bashimye iki gikorwa, bavuga ko cyabahaye umutekano n’isuku mu bucuruzi bwabo, bikaba bizabafasha kwiyubakira iterambere rirambye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Niyitanga Jean Damascène, yasabye abacuruzi kugira uruhare mu kurinda no gusigasira iri soko, ndetse no kuribyaza umusaruro mu buryo burambye.
“Iri soko ni igikorwa cy’ingenzi twubatse binyuze mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025. Turashishikariza abarikoreramo kurikoresha neza, rikaba ishingiro ry’iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange."
Isoko rya Kabarondo ni kimwe mu bikorwa by’iterambere Akarere ka Kayonza kihaye intego yo kugeraho mu rwego rwo kunoza imiturire no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku musaruro w’abaturage.

