Hateranye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza
Uyu munsi mu cyumba cy’inama Njyanama y’akarere ka Kayonza, hateraniye Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’akarere. Iyobowe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza Mukamuyenzi Velentine, ikaba yitabiriwe n’abajyanama mu nama Njyanama y’akarere.
Yitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, n’ab’imirenge, abayobozi b’amashami atandukanye akorera ku karere, abagize biro y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF), ndetse n’abayobozi b’ibitaro (Rwinkwavu na Gahini) na Pharmacie y’akarere.



Mu ngingo ziri bwigweho, harimo: gusuzuma no kwemeza inyandikomvugo y’inama isanzwe y’Inama Njyanama yo ku wa 22/09/2019, inama idasnzwe yo ku wa 20/10/2019 n’iyo ku wa 15/11/2019 no kugezwaho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yayifatiwemo;
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere kandi aragaragariza abitabiriye iyi nama, ingengo y’imari ivuguruye (Budget Revision), urutonde rw’ibiciro ngenderwaho mu gusoresha mu karere ka Kayonza (Tariff) n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’akarere ya 2019/2020 (Budget Execution)
Mu zindi ngingo ziri bwigweho harimo: ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere ya 2019/2020 na gahunda y’imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues); gusuzumira hamwe raporo za Komisiyo z’Inama Njyanama na Komite Ngenzuzi, gusuzuma ibibazo by’abaturage byanyuze mu ma Komisiyo n’ibindi.