Hateranye inama ku bumwe n’ubwiyunge
Uyu munsi, hateranye inama ngaruka gihembwe y'ubumwe n'ubwiyunge ihuza komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge n'ubuyobozi bw'akarere, hagamijwe kureba iyubahirizwa ry'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge
Iyi nama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo igikorwa cyo gutangira ihuriro rw’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu, ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge (reconciliation month) kuzaba gufite insanganyamatsiko igira iti: “ubumwe bwacu, amahitamo yacu”, byose bikazatangizwa tariki 01/10/2019 mu nteko z’abaturage.
Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Sheih Bishokaninkindi Daudi yavuze ko gutangira ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu byatekerejweho nk’uburyo bwo gutanga urubuga ku baturage aho bari mu midugudu, kugirango baganire ku bibazo bahura nabyo kandi babisesengure, bityo ubumwe n'ubwiyunge bubashe kugerwaho neza. Iri huriro kandi rizafasha kwimakaza ibiganiro bya ndi umunyarwanda ku rwego rw’umudugudu.


Ku birebana n’ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge, yasobanuye byinshi mu bikorwa bizakorwamo harimo gutangiza iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego ku mudugudu, gutora abarinzi b'igihango, gusuzuma abari baratoranyijwe guhera 2015, gusuzuma uko urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ruhagaze mu banyarwanda, gushimira imirenge yitwaye neza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gusura abagororwa mu magereza mu rwego rwo kubafasha kuzagaruka muri sosiyete biteguye, ndetse no gutanga ibiganiro mu bigo by'amashuri
Yakomeje asobanura ko nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Cyenda uzaba tariki 28-09-2019, ubuyobozi buzasobanurira abaturage n'iri huriro (abarigize, n’uburyo zizajya rikora),n’ubwo hasanzweho ihuriro ku rwego rw’akarere n’umurenge, ariko rikaba ritari ryegereye abaturage nk’uko byifuzwa. Abitabiriye inama kandi baganiriye ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge biteganyijwe kuzakorwa mu mwaka wa 2019-2020.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye abitabiriye iyi nama cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gutegura ibi bikorwa kugirango bizagende neza. Yakomeje ubutumwa bwe ati: “tubyitwararike buri kintu cyose tugihe agaciro kacyo. Nko gutoranya abarinzi b'igihango, biragayitse kuba umuntu yatoranywa ku rwego rw'umudugudu, bikaza kugaragara ko yari ari mu bitero cyangwa afite iyindi nenge”