Hateranye inama ngishwanama ku misoro n'amahoro mu karere, ifatirwamo imyanzuro itandukanye
Inama ngishwanama ku misoro n'amahoro mu karere (TAC) y’igihembwe cya mbere 2019-2020 yateranye, yarebeye hamwe uko imyinjirije y'imisoro n'amahoro ihagaze, n'imbogamizi zigaragara muri uyu mwaka. Abayitabiriye kandi, bafashe ingamba zazatuma intego y'uyu mwaka wa 2019/2020 zigerwaho, aho hazinjizwa imisoro irenga 1,300,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda
Iyi nama yayobowe n’ umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope, yitabirwa n'inzego z'umutekano, uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu ntara y'i Burasirazuba; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere n’abi’imirenge, abakozi ba RRA mu karere ka Kayonza no mu mirenge; abahagarariye Ngali mu murenge, n'abafite mu nshingazo za buri munsi imisoro ku karere.
![]()


Imwe mu myanzuro yafashwe harimo: gushyiraho urubuga ruhuriweho n’abafite imisoro mu nshingano bose kugirango bajye basangira amakuru ku myinjirize y’imisoro n’amahoro mu buryo bworoshye, binabafashe gushaka icyakorwa mu rwego rwo kunoza ibitagenda neza, mu buryo bwihuse.
Biyemeje kandi kongera gushyiraho inama zizajya ziga ku myinjirize y’imisoro n’amahoro ku rwego rw'umurenge (Imisoro JOC) kandi hakajya hatangwa raporo ya buri cyumweru ku myanzuro yavuye muri iyo nama. Hafashwe kandi umwanzuro wo kwishyuza ibirarane by'imisoro ya 2018/2019 ku buryo bwihuse.