Hateranye inama yo kunoza gahunda yo kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge
Uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kayonza, hateranye inama igamije kunoza gahunda yo kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Iyobowe n'umuyobozi w'akarere Murenzi Jean Claude, yitabirirwa n'abahagariye inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari, abahagarariye abajyanama b'ubuzima, amadini n'amatorero mu mirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye n'abandi.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w’akarere Murenzi Jean Claude yavuze ko Kayonza ihana imbibi na bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, akaba ari nayo mpamvu ibiyobyabwenge bishobora kwinjizwa muri aka karere. Yasabye abitabiriye iyi nama, kongera imbaraga mu kubirwanya kugirango biranduke burundu.
Hari aho tuvuye, hari aho tugeze ariko haracyari n’intambwe tugomba gutera. Mwe muri hano (mukorera mu nzego z’ibanze) nimwe muzadufasha kugirango turwanye ibiyobyabwenge hasi hariya mu midugudu kuko byangiza ubuzima bw’abaturage muyoboye.
Abayobora ibigo by’amashuri namwe mufite urubyiruko rwinshi ruri mu maboko yanyu, tukaba tubasaba kongera imbaraga mu kurwanya ibi biyobwabwenge mukurikirana umunsi ku wundi abo mushinzwe kurera kugiranga u Rwanda rugire urubyiruko ruzima ari narwo Rwanda rw’ejo.




Gasana Alexis ni umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), akaba ari no muri komite ihuza za Minisiteri n’ibigo binyuranye ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Yasobanuye ko bari mu gikorwa cyo kuganira n’inzego zitandukanye bafatanya mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, no kungurana ibitekerezo nazo ku buryo bagomba kurwana uru rugamba kandi bakarutsinda.
Mu kiganiro yatanze kerekeranye n’ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rwego rw'akarere, no mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko, ibyakozwe kugeza ubu mu kurwanya ibiyobyabwenge n'umusaruro byatanze, yavuze ko buri wese akwiye gushyira imbaraga ze mu kubirwanya kuko biteza ibibazo byinshi muri sosiyete.
Ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye cyane kandi nk'uko Umukuru w'Igihugu cyacu yabivuze, ntago tuzemera ko urubyiruko rwacu ruba imbata z’ibiyobyabwenge, ntago twakwemera ko ahazaza h’iki gihugu harangira tureba.