Hatewe ibiti by’imbuto byitezweho guhindura byinshi mu buzima bw’abaturage
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage bo mu mirenge ya Murama na Kabarondo muri Kayonza ndetse n’umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma, mu gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto.
Ibi biti byateguwe n'umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) wo kuhira imyaka mu karere ka Kayonza, uzafasha mu guhangana n'amapfa ajya yibasira Kayonza ukazakorera mu mirenge 8/12 igize aka karere.


Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasobanuye ko, kubera izuba ryinshi rikunda kwibasira akarere ka Kayonza Leta yatekereje ko hakongerwamo izindi mbaraga mu kurwanya amapfa aterwa n'iro zuba, bituma hashyirwaho gahunda yo gutunganya amaterasi y’indinganire atanga akazi ku baturage kandi akarwanya n’isuri yangiza imirima n'imyaka bityo ntihaboneke umusaruro ukwiriye.
Min. Dr Mukeshimana Gerardine: hatekerejwe kandi ku kijyanye no kurwanya ubutayu no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, hagaterwa ibiti bifitiye akamaro abaturage bituma Leta ihitamo gutera ibiti by'imbuto kuko bizanafasha kurwanya imirire mibi, ndetse n’abaturage bakiteza imbere binyuze mu buhinzi bw'imbuto
Yasobanuye ko gahunda ya Leta ari ugukora ubuhinzi butanga inyungu, abasaba gukomeza gutera ibi bisigaye kuko bizaterwa kuri ha 1150, kandi bakabifata neza kugirango bizabagirire akamaro


Guverineri w’intara y'i Burasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yashishikarije abaturage gukurikirana ibi biti by'imbuto umunsi ku wundi kugirango bizabyare umusaruro mu minsi iri imbere, bityo bikure mu bukene banarwanya imirire mibi.
Yabibukije ko nibatangira gusarura bakanasagurira amasoko, bazanagera ku rwego rwo kwiyubakira uruganda, ibikorwa remezo nabyo bikiyongera nk'imihanda mu koroshya ubwikorezi, n'ibindi; bityo bakagera ku iterambere rirambye.