Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, hibandwa ku gaciro ke mu muryango n’igihugu
Ku wa 15 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Nkondo, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, abagore bahagarariye abandi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nkondo mu gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro byubaka, gusangira ibyishimo no gushimira uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yashimye umugore wo mu cyaro ku ruhare rukomeye agira mu iterambere ry’igihugu, avuga ko akwiye gushyigikirwa mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
“Umugore ni we umuryango wubakiyeho, tugomba gufatanya mu gukuraho inzitizi zose zatuma umugore wo mu cyaro atagera ku ntego,” Nyemazi John Bosco.
Na we Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Kalimba, yashimangiye ko umugore afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwe n’ubw’abamukikije, asaba abagore gukomeza gukora cyane no kurenga inzitizi bahura nazo.
“Abagore bakwiye gukora ibishoboka byose bakarenga inzitizi bahura nazo, bagaharanira kwiteza imbere no kurera neza abana babo,” Basiime Kalimba Doreen.
Mu rwego rwo gushimira abagore bitanze mu guteza imbere imiryango yabo n’aho batuye, bamwe bahawe ibihembo birimo n’umugore witwa Ingabire Joseline, uyobora Umudugudu wa Nkondo, wagizwe Indashyikirwa kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuryango we n’abaturanyi.
Yagize ati “Ibihembo nk’ibi bitwibutsa ko akazi dukora kabonwa. Nzakomeza gukora cyane, mfatanyije n’abandi bagore kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.”
Abagore bahize abandi mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango n’aho batuye bashimiwe, naho abafite amikoro make baremerwa mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere.
Ibi birori byabaye n’umwanya wo gushimangira ko umugore wo mu cyaro ari inkingi ikomeye mu kubaka umuryango uhamye n’igihugu giteye imbere.