Icyerekezo u Rwanda rurimo ni icy'iterambere- Minisitiri Shyaka Anastase

Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2019, ku rwego rw'akarere wakorewe mu murenge wa Rukara, akagari ka Rukara, umudugudu wa Kabuga. Hubatswe inzu ya Nyirabagarura Esperance utishoboye akaba afite n'ubumuga. Hatunganyijwe kandi umuhanda wa Kilometero (Km) 3,5 uhuza umurenge wa Rukara n’uwa Gahini, aho basibye ibinogo byari biwurimo, banahanga umuyoboro w'amazi.

Twifatanyije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Pr. Shyaka Anastase, Minisitiri Ana Paula w'ubutaka n'imiturire muri Angola, Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred, Inzego z'umutekano, bamwe mu Badepite n'Abasenateri, abajyanama b'akarere, Komite Nyobozi y'akarere n'abandi

Nyuma y'umuganda, Minisitiri Shyaka yibukije abaturage ko icyerekezo u Rwanda rurimo ari icy'iterambere, kwigira, guhinga tukeza, tukorora tukagwiza, tukorora izikamwa tukabona amata n'amafaranga ,tukarinda abana bacu imirire mibi no kugwingira, tukirinda amacakubiri, tugashimangira umutekano. Yasabye abaturage gukomeza kuzamura iterambere ry'Akarere; no gukomera kuri gahunda za Leta zirimo iz'ubuhinzi n'ubworozi, iz'imibereho myiza, kuboneza urubyaro, kugira isuku, ahantu hose hakaba kandagira ukarabe n'akarima k'igikoni, abana bose bakajya ku ishuri.

 

Minisitiri Shyaka Anastase ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije ku mugaragaro urugerero ruciye ingando 2019 rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 7 mu Cyanya cya Rukara, cy'akarere ka Kayonza, asaba izi ntore kuba urubyiruko rwiza rwitonda rufite icyerekezo, kurushaho kwitwara neza, no kuba umusemburo wo guhangana n'ibibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe birimo ubukene, umwanda, imirire mibi n'ibindi ibyo aribyo byose. Yasabye Abatware b'Imitwe y'Intore ziri ku rugerero gukurikirana ibyo zahize bigashyirwa mu bikorwa. Ati "Aho imfura zisezeraniye niho zihurira, imihigo mwahize, umunsi nk'uyu dusoza urugerero tuzongera twisuzume, turebe niba ibyo mwahize byarashyizwe mu bikorwa."

 

Minisitiri Shyaka Anastase kandi,  aherekejwe na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred, bagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abikorera n'abavuga rikumvikana mu karere, igaruka ku iterambere ry'akarere muri rusange.