Icyumweru cy’Umujyanama, umwanya mwiza wo kwegera abaturage

Ejo tariki 23/01/2020, hatangijwe icyumweru cyahariwe Umujyanama mu karere ka Kayonza. Cyateguwe n’Abajyanama b’Akarere, bakazafatanya n’abagize Inama Njyanama z’imirenge, Abaturage, inzego z’Umutekano n’abafatanyabikorwa. Kizasozwa tariki 26/01/2020. Cyateguwe hashingiwe ku itegeko Nº87/2013 ryo kuwa 11/09/2013, rigena Imitunganyirize, Imikorere n’Imitegekere y’inzego z’Igihugu zegerejwe Abaturage, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 125,mu gaka kayo ka 4:Inama Njyanama ikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na Politiki za Leta

Icyumweru cy’Umujyanama mu baturage, ni umwanya mwiza wo kwegera abaturage no kwikorera isuzuma (Self evaluation) ry’aho Inama Njyanama yabakuye n’aho yagejeje Akarere kuva yatangira iyi Manda. Ni umwanya wo gusuzuma uko imihigo ishyirwa mu bikorwa no gusobanurira abaturage gahunda za Leta. Ni umwanya kandi wo gusuzuma ibyifuzo by’abaturage no gufatanya nabo gukemura ibibazo bafite. Harimo kurebwa aho imirenge n’utugari bageze bashyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka,hasuzumwa raporo z'imihigo, n’ibikorwa bigasurwa aho biherereye.

“TWESE MU MUJISHI W’ITERAMBERE RY’ABATURAGE BA KAYONZA” Ni intego Inkomezamihigo z’akarere ka Kayonza twihaye, kandi dufatanyije n’abaturage bacu mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere, iry’Umuturage wa Kayonza n’iry’Igihugu muri rusange, dushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ikigamijwe ni ukwegera abaturage no kubaganiziza kuri gahunda za Leta zitandukanye, ndetse n’Imibereho Myiza yabo. By’umwihariko hakazasuzumwa imihigo n’uko ibibazo by’abaturage bikemurwa na service bahabwa.

Bazaganirizwa ku mihigo Akarere kahize muri uyu mwaka wa 2019/2020, habeho no gusura ibi bikorwa mu Mirenge, Hazakurikiranwa ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y’Abaturage (Human Security issues) n’uko byitaweho uyu mwaka, hanarebwa aho bigeze bikemuka n’imbogami zihari. Hazaganirwa kandi ku mihigo ikeneye ubukangurambaga, ku mitangire ya service, ku kurwanya Ruswa n’Akarengane n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa. Abajyanama bazatanga ubutumwa bujyanye n’itegeko rishya ry’umusoro no kubungabunga ibiti n’ibikorwa remezo

Ku wa gatandatu tariki 25/01/2020, Abajyanama bazifatanya n’abaturage b’umurenge wa Mukarange, mu muganda rusange usoza uku kwezi, banatangire umwiherero uzarangira tariki 26/01/2020 uzabafasha kurebera hamwe uko imishinga n'ibikorwa by'iterambere bihagaze.