Igiceri Porogaramu-gahunda y’Abesamihigo ba NkondoII ibafasha gukomeza gutera imbere
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene asobanura ko Abesamihigo ba NkondoII, umudugudu wa NkondoII, akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu bagira gahunda nziza bise “Igiceri Porogaramu” ibafasha mu bikorwa bitandukanye no gukomeza gutera imbere.
Yagize ati: Muri uwo murongo bajya bakora n’ingendo-shuri, nk’ubu ejo tariki 27/02/2020 bavuye gusura Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda (bo hambere) iherereye mu karere ka Huye. Byari muri gahunda yo kureba, ese amateka y’igihugu cyacu atwigisha iki? kandi iyo basuye ahantu baraza bagashyira mu bikorwa ibyo bahigiye. Umwaka ushize ho bari basuye Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Akomeza asobanura ko hari imidugudu myinshi yafatiye urugero kuri uyu wa NkundoII. Ati: nka hano muri Rwinkwavu imidugudu myinshi yarangije kwinjira muri iyo gahunda n’indi mirenge yakoreye urugendo-shuri hano nabo bakaba baratangiye iyo gahunda kandi ubona ko hari impinduka



Batibuka Laurent umukuru w’umudugudu wa NkondoII yagize ati: tugerageza kwishakamo ibisubizo dushingiye ku kirere cyacu kandi kuko hari igihe hava izuba ryinshi, tugenda twizigama cyane. Muri uyu mudugudu ibikorwa byose dufite bishingiye ku matsinda y’ubwizigame. Uko tujya mu itorero ry’umudugudu tugatozwa biradufasha cyane, kandi tugafunguka mu mutwe.
Mu gikorwa cyo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu mihigo ya 2019-2020 mu kubaka itorero ry'umudugudu rikora neza himakazwa ubumwe n'ubwiyunge, habaye kandi isiganwa ry'amagare (Tour de Nkondo), abaryitabiriye bakaba barahembwe.
Bahembye kandi Indashyikirwa mu guca ibibazo bibangamira imibereho myiza (HSI) babaye intangarugero mu kugira isuku no kwitabira ibikorwa byo kurwanya ibi bibazo. Muri rusange mu kagari ka Nkondo, umuhigo w'itorero bawugeze kure aho imidugudu yindi nayo irimo kurangiza kubaka ibicumbi by'itorero ry'umudugudu.