Igihe twari twihare cyo gukorera inzuri, gishigaje ukwezi kumwe n’ibyumweru nka 2-Guverineri Mufulukye
Uyu munsi, mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Kayonza hateraniye inama y'aborozi baturutse mu turere dukorerwamo ubworozi mu ntara y’I Burasirazuba (Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Kirehe.
Yayobowe na Guverineri Mufulukye Fred, ikaba yitabiriwe n’inzego z’umutekano, abayobozi b’utu turere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ikorerwamo ubworozi muri utu turere, abakozi bashinzwe ubutaka n’abashinzwe ubworozi muri iyo mirenge ndetse na bamwe mu borozi bo muri utu turere.
Guverineri yagize ati: “Twifuje ko duhura mu rwego rwo kureba aho tugeze. Muzi y’uko hari itariki twemeranyijweho mu nama nk’iyi duheruka guhuriramo, igihe twari twihare rero gishigaje ukwezi kumwe n’ibyumweru nka 2. Niyo mpamvu twavuze tuti: reka duhure n’abaturage bacu kubera urukundo tubakunda, twongere duhure, tubibutse, abantu batazibwira y’uko itariki yibagiranye. Ntago itariki yibagiranye, ntago igihe ntarengwa kibagiranye.
Ariko muri wa murongo uvuga ko buri gihe ubuyobozi buzirikana abaturage, bubakurikirana kandi bubitayeho, ni muri ubwo buryo twavuze tuti: reka twongere duhure n’abaturage bacu, tubagire inama, ntago tuzaruha nta n’ubwo tuzarambirwa mu kubagira inama.



Turacyari mu nzira yo kujya inama, kurwaza gukora ibishoboka nyine, tugakora ibishoboka kugirango hatazagira icyemezo gifatwa, abaturage bacu bakicuza bati iyo tubimenya. Kandi mu byemezo byose bimaze gufatwa, nta cyemezo na kimwe cyari cyafatwa abaturage batakizi.
Buriya butaka bwatanzwe kugirango bugirire akamaro abanyarwanda. Nta n'umwe wifuza y'uko abaturage bamburwa ubutaka, nta kifuzo na kimwe, nta n’ishema ririmo. Ariko iyo ubona hari ubutaka dufite butabyazwa umusaruro, biba ari ikibazo. Bugomba kuba bubyazwa umusaruro ugirira akamaro umuryango wawe, ukagirira akamaro n’igihugu.
Guverineri yanasobanuye ko mu rwego rwo kwirinda ko aborozi bakomeza kujya kuragira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro no mu rwego rwo kurengera abaturage no kwirinda ko hari uzongera kuvuga ko inka zamucitse, hemejwe y’uko inzuri zihana imbiri n’ikigo cya Gisirikare zigiye kuzitirwa na Leta (iza Gatsibo n’iza Kayonza), kubera rwa rukundo rwa Leta yacu, rw’Ubuyobozi bwiza, kwita ku baturage no gushaka kubarinda ibibazo ibyo aribyo byose