Igihugu nta mwanzi gifite wagitera ubwoba-Col Rugambwa

Uyu munsi, hateranye inama y'umutekano yaguye y'akarere yarebeye hamwe uko umutekano wifashe muri rusange mu karere ka Kayonza. Yaganiriye kandi ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues), ndetse n'imyiteguro y'iminsi mikuru ya Noheli izaba mu mpera z'uyu mwaka ndetse na Bonane izaba mu ntangiro z'umwaka utaha wa 2020.

Iyi nama yayobowe n'umuyobozi w'akarere Murenzi Jean Claude, ikaba yitabiriwe n'abagize inzego z’umutekano, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe umukungu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, ab’imirenge ndetse n'ab'utugari.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Rubamba Victor yagaragaje ishusho y'umutekano uko ihagaze, asobanura ko muri rusange imeze neza, ariko ko hakigaragara ibyaha bimwe na bimwe biwuhungabanya nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubwo byagabanutse ariko bikaba bitaranduka burundu n’ibindi.

Yasobanuye ko mu bikwiye kongerwamo imbaraga ari ugukangurira abaturage kwicungira umutekano, kugenzura amarondo no kuyafasha gukora, ndetse no gutanga raporo ku cyo umuntu abona cyahungabanya umutekano, akagezwa ku nzego zibishinzwe, bityo ayo makuru agahererekanwa mu nzego zose.

Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare Col Rugambwa Albert, yagize ati: twebwe Ingabo, icya mbere dushinzwe ni ubusugire bw'u Rwanda. Abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu rero, ntacyo bazageraho.

Mwiha umwanzi icyuho murwanye ikintu cyose cyatuma ayobya abaturage bacu. Muce akarengane mu baturage, dufatanye kubaka u Rwanda mu buzima bwose, kuko igihugu nta mwanzi gifite wagitera ubwoba, cyane cyane ko nta mpamvu n'imwe afite arwanira

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, asaba ubufatanye bwa buri wese mu gusigasira umutekano. Ati: nta ntambara izadutera ubwoba iyari ikomeye yararangiye, ubu turi mu iterambere kandi ntawuzarisenya tureba.

Nawe yakomeje asaba abitabiriye iyi nama kwita ku mutekano kuko ariwo musingi w’iterambere n’imibereho myiza, agira ati: dukomeze kuwitaho buri muntu yumwe ko umureba kandi dufatanye kugirango twoye gutanga icyuho ku kintu cyose cyawuhungabanya.