Ihohoterwa rishingiye ku gitsina risubiza inyuma ubukungu bw’umuryango-CP Vianney Nshimiyimana
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, uyu munsi mu murenge wa Rwinkwavu, akagari ka Gihinga hakozwe ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: Twubake umuryango twifuza dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana”.
Umuyobozi w'ishuri rya Polisi rya Gishari CP Vianney Nshimiyimana mu butumwa yatanze yagize ati: Duhaguruke turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, turirwanye twirengera, turengera imiryango yacu, turengera ubukungu bwacu kuko byose bifite aho bihuriye.

CP Vianney Nshimiyimana yakomeje muri aya magambo: “iki cyaha gifite ingaruka nyinshi. Uwagikorewe gishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri nko gukomereka, kuvunika, kugira ubumuga, kwitakariza ikizeren’ibindi. Nk’umwangavu watewe inda, byo biba bikomeye kuko niba yigaga ishuri ararivamo akiri umwana iwabo bamwirukane, abe igicibwa. Gutwita nabyo ubwabyo bizamuzanira ibibazo byinshi kuko inda ishobora no kumuhitana. Niba agize amahirwe akabyara, aba agiye kuba umwana urera undi kandi nawe yarasanzwe ari umwana urebererwa, ibi byose bigatuma ahungabana mu mitekerereze, mu mibanire n’abandi ….
Uwakoze iki cyaha nawe iyo akurikiranwe, abantu be batakaza byinshi n’igihe bamukurikirana, bamugemurira n’ibindi, ibyo byose bigasubiza inyuma ubukungu bw’umuryango. Biteza umutekano muke mu muryango ugasanga ingo ntizitekanye abantu ntibatekanye, kandi icyo gihe ntacyo bashobora kugeraho kibateza imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “turashimira Polisi y’igihugu kuko dufatanya mu bikorwa bya buri munsi, badufasha kurinda umutekano w’abaturage bacu kandi iyo batekanye bafite n’ubuzima bwiza, n’iterambere rigerwaho. Ikijyanye n’abana babyara bakiri batoya tuzareba uburyo barushaho kuganirizwa, bityo bakomeze kwiyubaka, kandi n’abana babyaye dushyiremo imbaraga kugirango bagira uburenganzira ku babyeyi”.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki 15 Nyakanga 2019, mu karere ka Kayonza hakaba harimo kubakwa inzu y’umuturage utishoboye, hazacanirwa umudugudu amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, hazatangwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bagera ku gihumbi,…
Mu ibi byumweru bine kandi, buri cyumweru kigiye gifite insanganyamatsiko yacyo, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w'ishuri rya Polisi rya Gishari CP Vianney Nshimiyimana. Ati:” mu cyumweru gishize hakozwe ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, iki cyumweru tukaba turimo gukora ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”