Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu mudugudu, urubuga rw’abaturage rwo kuganira no gusesengura ibibazo bahura nabyo

Inteko rusange z'abaturage zabaye tariki 01/10/2019 zahujwe no gutangiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge, no gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu. Ku rwego rw'akarere, ibi bikorwa byakorewe mu murenge wa Rwinkwavu wanashyikirijwe igikombe cy’uko wabaye uwa mbere mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge mu karere, mu mwaka wa 2018-2019.

Abaturage muri rusange basobanuriwe intego y'ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge, abarigize ndetse n'imikorere yaryo, hashyirwaho iri huriro ku rwego rw’umudugudu, hatorwa umunyamabanga n’umuhwituzi kuri buri mudugudu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo intumwa zaturutse mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite na Sena ndetse na Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishokaninkindi Dawudi.

Bagarutse ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu myaka 25 nyuma yo kwibohora, banasobanura ko gutangira ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu byatekerejweho nk’uburyo bwo gutanga urubuga ku baturage aho bari mu midugudu, kugirango baganire ku bibazo bahura nabyo kandi babisesengure, bityo ubumwe n'ubwiyunge bubashe kugerwaho neza. Iri huriro kandi rizafasha kwimakaza ibiganiro bya ndi umunyarwanda ku rwego rw’umudugudu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye abaturage gukomeza kugira ubumwe n’ubwiyunge, guhana amahoro, kubumbatira umutekano n’ubufatanye muri byose, kugirango bakomeze kwiyubakira igihugu.

Mu bikorwa bizakorwa muri uku kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, hazatangwa ikiganiro ku byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye muri buri kagari: ibyo bishimira, imbogamizi, ibikwiriye kwitabwaho kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge butere imbere mu kagari, kizatangwa tariki 08/10/2019 mu nteko z’abaturage. Hari kandi ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda tariki 15/10/2019, n’ikiganiro ku Barinzi b’Igihango: ibiranga Umurinzi w’Igihango n’inzego z’Abarinzi b’Igihango; no kureba ko abatowe mu bihe byahise bagifite imyitwarire ikwiriye umurinzi w’Igihango, tariki 22/10/2019

Hazatoranywa kandi Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari, ndetse hanasuzumwe ko buri Murinzi w’Igihango watoranijwe mu Kagari mu myaka ishize guhera 2016 agifite imyitwarire ikwiriye Umurinzi w’Igihango, tariki 29/10/2019

Muri izi nteko rusange z’abaturage kandi haganiriwe kuri gahunda zitandukanye za Leta harimo gukomeza kwishyura mituweri ku batarayishyura 2019/2020, ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (HSI), gusubiza abana mu ishuri ku baritaye, gutanga ubwizigame bw’igihe kirekire (Ejo heza), gukomeza kwitegura igihembwe cy'ihinga 2020A, umutekano, kwirinda amakimbirane mu ngo n’ibindi