Ikibazo cy’imanza za Gacaca zitararangizwa cyavugutiwe umuti

Uyu munsi tariki 23 Gicurasi 2019 hateranye inama nyunguranabitekerezo ku irangizwa ry’imanza (by’umwihariko iza Gacaca) n’izindi nyandiko mpesha.  Yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, yitabirirwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari bakaba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, inzego z’umutekano, Umufatanyabikorwa RCN Justice & Democratie, abakozi b’ibiro by’ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage ku rwego rw’akarere (MAJ), abahesha b’inkiko b’umwuga, abahagarariye IBUKA mu karere, CNLG, n’abandi.

Afungura iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yagize ati: “hashize imyaka myinshi jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe, kuko ubu turimo kwibuka ku nshuro ya 25. Umuntu wacitse ku icumu akaba atararihwa imitungo ye yangijwe, urumva ko mu by’ukuri aba atarabona ubutabera.

Nkatwe abayobozi, ni inshingano zacu kugirango abacitse ku icumu basubizwe uburenganzira bwabo ku mitungo, babone ubutabera bukwiye. Turacyafite imanza nyinshi za Gacaca zitararangizwa, bisaba ko twongeramo imbaraga, ari abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga kugirango turebe ko izi manza zarangira

Yakomeje muri aya magambo: “Muri iyi nama turafata umurongo cyangwa ingamba kugirango abangije imitungo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bayirihe, n’ubwo hari imanza zigifite ibibazo nk’aho abishyuzwa usanga nta bushobozi bafite, batakiriho n’ibindi, ariko nibura iziri mu bushobozi bwacu zirangizwe (zigabanuke). Kandi izo nazo zifite ibizazo tuzigaragaze zigweho n’inzego zibifitiye ububasha.

Hugo Moudiki Jombwe, Umuyobozi w’umuryango RCN utegamiye kuri Leta uharanira iyubahirizwa rw’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, harengerwa by’umwihariko uburenganzira ku butabera ndetse n’uburenganzira bwemewe n’amasezeramo mpuzamahanga ukaba n’umufatanyabikorwa muri iyi nama, yagize ati:  natwe ku ruhande rwa RCN turabizeza ko tugiye kubaba hafi, mu gihe igikorwa cyo kurangiza imanza kizatangira tuzaba turi kumwe n’akarere dutange ubufasha butandukanye kugirango izo manza zirangire mu mirenge no mu tugari.

Yakomeje agira ati: Mu ntumbero ya RCN tuzi ko umuntu wese agomba guhabwa ubutabera ariko ubwo butabera ntibwagerwaho hatabayeho kurangiza imanza. Biragaragara ko n’ubwo twagize uruhare mu kunganira ubutabera bwa Gacaca imanza zigacibwa, ariko kuri uyu munsi tubona ko hari imanza twashyigikiye zigacibwa ariko ntizishyirwe mu bikorwa bikaba bikiri ikibazo.

Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo mu matsinda baganira ku ngingo zitandukanye, nk'imbogamizi zituma izi manza zitarangirizwa igihe n'ingamba zafatwa kugirango hatangwe ubutabera bukwiye.

 

ZIMWE MU MBOGAMIZI ZAGARAGAJWE

      Uwishyuzwa udafite imitungo imwanditseho

      Abishyuzwa badafite ubwishyu/imitungo

      Inyandikompesha cyangwa ibyemezo bya gacaca bitujujwe neza

      Abishyuzwa batuye mu mafasi atandukanye

      Uwishyuzwa utazwi aho aherereye

      Abishyuzwa bafunzwe

      Imanza zidafite kashempuruza

      Kuba nta marangizarubanza y’umwimerere ahari

      Abishyuza imitungo bacitse intege kubera ko imanza zabo zitarangizwa/ ntibakurikirane

      Ubushobozi buke bw’urangirizwa urubanza (gukoresha igenagaciro/expertise, icyamunara)

      Ubufatanye buke hagati y’urangiza urubanza n’uwishyurizwa mu gihe adakorera ku gihe ibyo amusaba

      Kudahabwa amakuru ku gihe n’abashinzwe iby’ubutaka

      Ubumenyi budahagije ku irangiza ry’imanza ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga

      Kugira inshingano nyinshi ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga

 

BIMWE MU BYAKORWA

      Gukora ubukangurambaga mu kumvikanisha abishyuzwa imitungo n’abishyuza

      Gukora ubukangurambaga abafite imanza zose babitse bakazigaragaza

      Gukora raporo y’imanza za gacaca zifite ibibazo zidashobora kurangizwa

      Ubufatanye bw’abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga na sosiyete sivile mu kwihutisha irangiza ry’imanza

      Gushyiraho amategeko agenga imirimo nsimburabwishyu

      Guhugura abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ku mategeko arebana n’irangiza ry’imanza

      Kutabangikanya inshingano zo kurangiza imanza n’indi mirimo

      Kwegeranya amakuru no gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo bigaragara mu manza zaciwe n’inkiko gacaca

      Gushyiraho umunsi wihariye wo kurangiza imanza za gacaca