Ikigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare mu isuzuma ry'imihigo y'akarere ya 2018-2019

Itsinda riturutse mu kigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), riri mu karere ka Kayonza mu minsi 3 (tariki 18-20/07/2019) risuzuma uko akarere kashyize mu bikorwa imihigo kahize mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019

Uyu munsi, bahereye mu nyandiko aho basuzuma raporo za buri muhigo, ndetse bakaganira n’inzego zitandukanye nk’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF), inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’akarere.

Bazajya kandi no gusura ibikorwa aho biherereye hirya no hino mu mirenge mu rwego rwo kureba ikigero (Percentage) akarere kagezeho gashyira mu bikorwa iyi mihigo, ndetse bazaganira n’abaturage, bareba uko bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’uruhare rwabo muri ibi bikorwa.

Mu mwaka wa 2018-2019, akarere ka Kayonza kari karahize imihigo 74, harimo 35 y’ubukungu, 27 mu mibereho myiza na 12 mu rwego rw’imiyoborere myiza.  Iyi mihigo kakaba karayesheje ku kigero cya 98.3% hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na 6,382,907,037 Frw