IKIPE Y’INDAHANGARWA FC YO MURI KABARONDO YEGUKANYE IGIKOMBE CY’AMAHORO 2025
Kuri iki cyumweru ikipe y’abakobwa bo mu Murenge wa Kabarondo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2025 mu bari n’abategarugori itsinze ikipe ya Rayon Sport Women Football Club.
Ni umukino wari witabiriwe n’abafana ku mpande zombi dore ko wari umukino washyizwe ku munsi wo ku Cyumweru.
Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, ni amwe mu makipe asigaye ahangana cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Icyo gihe Rayon Sports WFC yegukanye igikombe ariko Indahangarwa isigara ikubita agatoki ku kandi ishaka kuyishyura, ibigeraho kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yashimiye iyi kipe y’abakobwa kubwo gutwara Igikombe cy’Amahoro, ndetse avuga ko umurava no gufatanya kw’abatoza aribyo byatumye bagera aho batwara iki igikombe
Yagize ati “Turashima ikipe yacu Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy'Amahoro "FERWAFA Peace Cup" itsinze Rayon Sports WFC ibitego 4-2 ubwitange, umurava no gufatanya kw'abatoza n'abakinnyi nibyo dukesha iyi ntsinzi. Turabashyigikiye”.
Rayon Sports WFC yatsinzwe na Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma niyo yari ibitse igikombe cya 2024 kandi aya makipe yombi yakoze ibitarakorwa n’andi makipe y’abagore, akinira kuri Stade Amahoro ku nshuro ya mbere nyuma y’uko ivuguruwe.