IMASHINI ZITUNGANYA AMAZI YO KUNYWA, INDI NTAMBWE MU KUNOZA IMIRIRE Y’ABANA KU MASHURI
Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025 ku kigo cy’amashuri abanza cya Gahini, hafunguwe imikoreshereze y'imashini itunganya amazi meza yo kunywa, hagamijwe gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana no kurengera ibidukukije. Hatashywe umwe mu mishinga ya Iriba Water Group Ltd wo kugeza amazi meza yo kunywa mu bigo by’amashuri, uyu mushinga wifashisha ikoranabuhanga mu gutunganya amazi aho ushaka amazi yo kunywa akoresha ikarita y’ikoranabuhanga akavoma.
Ubu buryo bwo gutunganya amazi yo kunywa bwatekerejweho hagamijwe waje uje gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ‘School Feeding’, aho abana bahabwa amazi yo kunywa kandi asukuye; ni gahunda igomba kugera mu bigo byose by’amashuri nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco.
Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda yaje ije gushyigikira iyo kugaburira abana ku ishuri, kuko wasanganga abana bamara kurya bakenera amazi meza hamwe ntibayabone, ubu rero icyo cyakemutse, iyi gahunda kandi ifite uruhare runini rwo kwita ku bidukikije kuko iriya sisiteme icyo ikora ni ukuyungurura amazi yose, yaba ay’imvura cyangwa ayandi yose, iriya mashini imeze nk’uruganda kuko icishamo amazi yose ikayayungurura; ibi bigabanya ya myuka yahumanya ikirere igihe aya mazi yaba atetswe ku nkwi.”
Izi mashini zagejejwe kuri ibi bigo by’amashuri zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 3000 ku munsi, zikaba zihabwa ibigo by’amashuri nta kiguzi zisabwe, usibye ko ku mwaka bishyura amafaranga ibihumbi 150 byo kuzisana, ndetse ibigo by’amashuri bigasabwa kwiyandikisha biciye ku rubuga rwa Iriba kugira ngo nabo babone amahirwe yo kugezwaho izi mashini nyuma yo kuzuza ibikenewe; ngo abaje mbere bazakorerwa mbere.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, mu Karere ka Kayonza imashini zitunganya amazi yo kunywa 26 zimaze kugezwa mu bigo by’amashuri 23 kandi iyi gahunda ikaba izakomeza.