Imirimo yo kubaka isoko rito rya Buhabwa igeze ku kigero cya 70%
Iri soko riri kubakwa mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa ryitezweho kuzazamura ubuhahirane hagati y’abaturage nk’uko bamwe baturage w’uyu Murenge babivuga.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yasuraga iri soko ari kumwe n’abakozi b’Akarere bashinzwe imyubakire, yasabye ko imirimo yo kuryubaka yakwihutishwa kugira ngo abaturage babashe guhahirana mu gihe cya vuba cyane ko iri soko ryashyizwe mu mihigo y’Akarere bivuye ku kifuzo abaturage b’aha Buhabwa bari batanze.
Umuyobozi w’Akarere kandi yasuye ahubakwa ibindi bikorwaremezo biri mu mihigo y’Akarere mu Mirenge ya Murundi,Gahini na Rukara, birimo amashuri n’amarerero y’abana bato ya Kaneke na Rucaca, ibigega by’amazi biri kubakwa ku muyoboro uzageza amazi ku baturage bo mu Mirenge ya Murundi, Rukara na Gahini bareba aho imirimo yo kubyubaka igeze hagamijwe kwihutisha imihigo 2024/2025.
Ibi bikorwaremezo byose biri mu mihigo y’Akarere byitaweho bivuye mu byifuzo abaturage batanze kugira ngo bishyirwe mu ngengo y’imari n’imihigo y’Akarere, bizabafasha kubona serivisi z'uburezi, imibereho myiza, isuku n’isukura no guhahirana bakiteza imbere.



