Imiryango 73 yasezeranye byemewe n’amategeko mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburinganire
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2027, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza hasojwe ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, igikorwa cyasorejwe ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kabarondo.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR, bwari bugamije gushishikariza imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko no gukemura amakimbirane mu mahoro, hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese ugize umuryango.
Mu gikorwa cyo gusoza ubu bukangurambaga, imiryango 15 yasezeranye imbere y’amategeko nyuma yo guhabwa inyigisho zibafasha gusobanukirwa n’inshingano n’uburenganzira bw’abashakanye. Aba bashakanye biyongereye ku bandi 58 basezeranye mu gihe cyose ubu bukangurambaga bwamaze, bituma umubare w’imiryango yasezeranye ugera kuri 73.
Byongeye kandi, imiryango 127 yari ifitanye amakimbirane yabashije kuyakemura binyuze mu biganiro n’ubujyanama, igarura ituze n’ubwumvikane mu miryango.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Agateganyo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Higiro Jules, yashimiye imiryango yafashe icyemezo cyo gusezerana byemewe n’amategeko, anashishikariza indi miryango gukomeza kugana iyi nzira.
Yagize ati: “Gusezerana byemewe n’amategeko ni inkingi ikomeye ituma buri wese ugize umuryango arengerwa, bikanafasha mu kubaka umuryango utekanye kandi uhamye.”
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, ashimangira ko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.
Akarere ka Kayonza gashimangira ko kazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu bukangurambaga bugamije kubaka imiryango itekanye, irangwa n’ubwubahane n’ubwuzuzanye.