Rwinkwavu: Imiryango icumi yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi
Mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 byabereye mu Mirenge itandukaye y’Akarere, imiryango icumi yashyikirijwe inzu zubatswe mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi hagamije iterambere ry’abaturage.
Bamwe mu bashyikirijwe izi nzu bagaragaje akanyamuneza kubera ko mbere batari bafite aho kuba habaha imibereho myiza.
Mukamugisha Olive ufite ubumuga bw’ingingo yavuze ko yari amaze imyaka 20 akodesha ariko akaba ashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza yatumye Ingabo na Polisi bamutuza mu nzu nziza.
Yavuze ko kandi bitagarukiye ku kubona aho aba gusa ahubwo na mbere yabanje kwigishwa umwuga w’ubudozi ku buryo uzamwunganira mu kubaho kwe ntawe ateze amaboko.
Ati “Ubu nanjye ndibohoye, ndashimira Perezida Kagame ntako atankunze mu mibereho yanjye yo gukodesha mu myaka 20 maze muri Kayonza, ndamushimiye ko yashyizeho abayobozi beza babashije kumba hafi, ndashimira Ingabo na Polisi Imana izakomeze ibarinde.’’
Mukamugisha Olive wavuze ko inzu yahawe yaje ari igisubizo ku muryango we
Karekezi Ismael na we ufite ubumuga bw’ingingo usanzwe ukora akazi ko kogosha, yavuze uburyo gukodesha biri mu bintu byamukenesheje cyane.
Yavuze ko amafaranga akorera iyo ayatungishije umuryango we akanakuramo ayo kwishyura inzu yakodeshaga byatumaga umuryango we utabaho neza.
Ati “Twari twararemerewe n’umutwaro wo kwishyura ubukode kubera ubumuga mfite. Amafaranga make ninjizaga ntiyashoboraga gutuma nubaka inzu none ubu mfite inzu nziza. Ndasezeranya Perezida wa Repubulika ko nzakomeza gukora cyane kugira ngo imibereho y’umuryango wanjye irusheho kuba myiza kandi ntegurire abana banjye ejo hazaza heza.’’
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yavuze ko kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 ari ukwishimira amahitamo meza Abanyarwanda bagize yo guhuza imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.
Yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zihagarika Jenoside ndetse zikomeza kugira uruhare mu kukirinda no kucyubaka.
Ati “Mu mezi arenga atatu ashize twabaye abatangabuhamya b’ibikorwa bitandukanye bw’ubwitange, urukundo, ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage byakozwe n’Ingabo na Polisi. Ubwo bufatanye bwagize uruhare mu gukemura ibibazo bifitanye isano n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere.’’

Perezida w'Intego Nshingamategeko Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude
Kazarwa yavuze ko urugendo Abanyarwanda barimo rwo kubaka iterambere rirambye buri wese yemera ko umutekano utagarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu gihugu ahubwo kugira umutekano bivuze ku kuba nta cyahungabanya ituze ry’umunyarwanda aho cyava hose.



