Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yatangije Icyumweru cyahariwe Umujyanama
Kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Ugushyingo 2025 abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza batangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe Umujyanama, gifite insanganyamatsiko igira iti “Serivisi inoze, umuturage ku isonga.”
Iki cyumweru kigamije kurushaho gushimangira uruhare rw’Abajyanama mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo by’abaturage hagamijwe kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage.
Mu gikorwa cyo gufungura iki cyumweru, Abajyanama basuye ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere ya 2025–2026 mu Mirenge ya Kabarondo, Rwinkwavu, Murama, Kabare na Ndego, bareba aho bigeze ndetse n’uburyo bihuzwa na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere (NST2).
Basuzumye kandi imitangire ya serivisi ku baturage baganira n’abakozi ku rwego rwa buri Mirenge, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues), isuku n’isukura, ndetse n’ibikorwa biteza imbere ummuturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Kalimba Doreen, yavuze ko iki cyumweru ari umwanya udasanzwe wo kwegera abaturage no kubasobanurira uruhare rw’Inama Njyanama mu miyoborere y’inzego z’ibanze.
Ati “Icyumweru cy’Umujyanama, ni umwanya mwiza twihaye nk’Abajyanama wo kwegera abaturage, tukamenya uruhare rwabo mu bibakorerwa, gusuzuma uko imihigo ishyirwa mu bikorwa, kuganira kuri gahunda za Leta, kwakira ibyifuzo byabo no gufatanya nabo gukemura ibibazo bihari, ndetse no kubasobanurira imikorere y’Inama Njyanama."
Yakomeje ashimangira ko kwegera abaturage ari umusingi w’imiyoborere myiza, kuko bituma Abajyanama basobanukirwa neza ibibangamira abaturage kandi bagafatanya kubishakira ibisubizo birambye.
Iki cyumweru kizakomeza kugeza abajyanama basengurutse Imirenge yose igize Akarere, hakaba hateganyijwe ibikorwa birimo gusura imishinga y’iterambere, ibiganiro n’abaturage mu Midugudu, n’ubukangurambaga bugamije kwimakaza gahunda ya “Umuturage ku isonga.”