Inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere, nk’umwanya wo kuganira ku buzima bwako muri rusange

Tariki 07/06/2019 hateranye Inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza, igaragarizwamo aho akarere kageze kesa imihigo y’umwaka wa 2018-2019 n’ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

Ni inama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred ari nawe wari umushyitsi mukuru, inzego z’umutekano (Ingabo, Polisi, DASSO), Komite Nyobozi y’akarere, Abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, abakuru b’imidugudu, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye, abahagarariye urugaga rw’abikorera mu karere n’abandi.

Hatanzwe kandi ibiganiro binyuranye nk’imitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza, ikiganiro kigaragaza uko umutekano wifashe muri rusange, ikiganiro kigaragaza aho akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye umutekano n’imibereho y’abaturage, ndetse no kungurana ibitekerezo ku bayitabiriye.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama

1. Kugira umuco wo kumenyera gukora hakoreshejwe ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye Abaturage bakenera umunsi k'umunsi. Urugero : serivisi zitangwa hifashishijwe Irembo n’izindi

 2. Kugira umuco wo gutanga serivisi nziza kandi igatangirwa ku gihe.

3. Gukurikirana uko serivisi zitangwa no gukurikirana ko abo zigenewe zibageraho nta mananiza aganisha mu kwaka umuturage ruswa.

4. Gukangurira abaturage kugira umuco wo kwanga serivisi mbi igihe bayihawe.

5. Gukomeza kugira umuco wo kwigiranaho (Peer Review-PeerLearning) hagamijwe kuzamura imitangire ya serivisi n’ibindi bitandukanye byafasha mu kuzamura imibereho myiza y’Abaturage

6. Gutegura imfashanyigisho, hakifashishwa ingamba n’amasibo mu kwita ku muryango harwanywa amakimbirane, hitabwa ku burere bw’abana no kudakoresha abana imirimo ivunanye

7. Kurushaho gucunga umutekano w’ibigo by’amashuri hagamijwe kunoza imicungire ya za Mudasobwa

8. Gukangurira abaturage kurushaho gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kwirinda impanuka ,higishwa gahunda ya “ GERA YO AMAHORO.

9. Gukomeza ubumwe bwacu, gukunda Igihugu no kwirinda ku kigambanira

10. Gushyira imbaraga muri gahunda yo kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage: gukomeza gufasha abaturage batishoboye kubakirwa inzu zo kubamo, gukomeza gahunda yo gusana ubwiherero, kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, no gukomeza ubukangurambaga mu kurwanya kurarana n’amatungo mu nzu

11. Gukomeza ingamba zo kugabanya ubucucike bugaragara mu mashuri hakorwa urutonde rugaragaza uko ikibazo gihagaze muri buri murenge, bityo bigafasha kureba uburyo hakubakwa amashuri mashya, kongera umubare w’intebe mu mashuri no gukurikirana umunsi ku munsi imikorere y’Abarezi bigisha muri ayo mashuri

12. Gukomeza ubukangurambaga hatangwa amakuru ku gihe mu kurwanya Ubujura urugomo, n’ibiyobyabwenge cyane hibandwa ku rubyiruko aho bigaragara hose mu Karere

13. Gukomeza gukora ubukangurambaga mu nama zinyuranye, ibiganiro kuri Radio Izuba, n’ahandi, kandi abaturage bagakangurirwa kuzajya bakurikira ikiganiro kuri radio izuba kuwa kane guhera saa cumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya.

14. Abayobozi b’Imidugudu, Komite Nyobozi z’Imidugudu ndetse na Komite Nyobozi z’Utugali bagomba guteganyirizwa amahugurwa bitarenze umwaka utaha 2019-2020, ajyanye n’Inshingano zabo kugirango barusheho gukora akazi bumvaneza ibyo bakora

15. Kubufatanye n’buyobozi bw’Intara y’I Burasirazuba n’inzego z’umutekano, hazakorwa ubugenzuzi bwimbitse harebwa ko abana bose bataye ishuli bagarutse, bikazakorwa bitarenze icyumweru gitaha.