Inama y'ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kayonza yateranye
Kuri uyu wa 14/06/2019 mu cyumba cy’inama cy’akarere hateraniye inama y'ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, ikaba yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere hamwe n’abahoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu byahoze ari amakomine yahujwe akaba akarere ka Kayonza.
Yateranye nyuma y’inama yahuje Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishokaninkindi Daudi n’ubuyobozi bw’akarere, aho yibukije abitabiriye inama ko mu Rwanda hashinzwe Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rihuriwemo n’abari mu buyobozi n’abacyuye igihe, mu rwego rwo kunganira Komisiyio y’ubumwe n’ubwiyunge mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.


Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kandi yagaragarije abitabiriye iyi nama amabwiriza agenga Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere azatangira gukurikizwa tariki 01 Nyakanga 2019 umwaka w'ingengo y'imari wa 2019-2020 utangiye.
Murenzi Jean Claude Umuyobozi w'Akarere yibukije ko gahunda y’iyi nama ari ugusuzuma uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze hagaragazwa ibyagezweho no gufata ingamba ku mbogamizi ziba zagaragaye no gukora ubukangurambaga ku biganiro bya ndi umunyarwanda.