Ingabo z'Igihugu za mbere ni abaturage bacyo- Minisitiri Shyaka Anastase

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred, Inzego z'umutekano, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza n’abandi bayobozi batandukanye, bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Bwiza, Umudugudu wa Kinyemera mu murenge wa Mukarange, mu muganda rusange usoza ukwezi kw'Ukwakira 2019.

Muri uyu muganda, abawitabiriye bubatse inzu yo mu bwoko bwa (2 in 1) izatuzwamo imiryango ibiri y'abaturage batishoboye batari bafite amacumbi (umuryango wa Mukamuzungu Madina n'uwa Rwabukumba Camille), mu gihe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020, mu karere ka Kayonza hateganyijwe kubakwa inzu 271 ku miryango itari ifite aho iba ndetse hanasanwe amazu 1419. Hatewe kandi ibiti 500 by'imbuto n'ibindi biti 7000 bivangwa n'imyaka.


Aganira n'abaturage nyuma y'umuganda, Minisitiri Prof. Shyaka yabasabye kuba intangarugero bagaharanira ko indangagaciro zose: amahoro, umutekano n'ibindi byiza byose by'iki gihugu bizajya bihera aho batuye bakaba intwarabugabo mu guhiga abandi.

Minisitiri Shyaka yabwiye abitabiriye umuganda ko "Ingabo z'Igihugu za mbere ari abaturage bacyo", abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje agira ati: “turabasaba
kuzamura igipimo mu byo mukora byose, kugira isuku umuco, gukemura ibibazo byo mu miryango, ndetse no guhashya ikoresha n'icuruzwa ry'ibiyobyebwenge”.

Uyu muganda witabiriye kandi n'Abahagarariye itorero ry'aba-Luteriyani baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bari mu Rwanda, mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri torero rimaze mu Rwanda. Abayobozi bakaba bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa kaminuza ya teworojiya y'iri torero "The Theological and leadership Bible College of the Lutheran Church in Rwanda".