Ingamba zo kwirinda no kurwanya Covid19 zishyirwe mu bikorwa bityo iranduke burundu-Guverineri CG Gasana
Guverineri w'Intara y'i Burasirazuba CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'i Burasirazuba CP Emmanuel Hatari, basuye akarere ka Kayonza bagirana ibiganiro na Komite Nyobozi y'Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ndetse n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kayonza.
Haganiriwe ku cyorezo cya Covid19 gikomeje kwiyongera n’uburyo ingamba zigomba kurushaho gukazwa mu bice byose, kugirango iranduke burundu. Hagarutswe kandi ku bukangurambaga bugomba gukomeza gukorwa hagamijwe kugira umudugudu utarangwamo icyaha, ndetse hanaganirwa ku mikorere n'imikoranire.
CP Emmanuel Hatari: ni byiza ko dukoresha imbaraga kugirango Covid19 tuyiburizemo. Imbaraga zishyirwamo ariko birasaba kuzongera kuko hari aho batayiha agaciro n'uburemere. Muri rusange, mu mujyi ibijyanye na Covid19 baragenda babyumva, twongere imbaraga mu bice by'icyaro kugirango nabo babyumve neza kurushaho.
CP Emmanuel Hatari: Mu mijyi naho cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko manini n’ahandi, dukwiye kongeramo urubyiruko rw’abakorerabushake kugirango bakomeze kudufasha mu bukangurambaga no gukurikirana ko ingamba zo kwirinda no kurwanya Covid19 zubahirizwa.


Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye abitabiriye iyi nama kwivugurura mu mikorere, ahakiri intege nkeya bakazongera bakora ibishoboka byose kugirango ingamba zo kwirinda no kurwanya Covid19 zishyirwe mu bikorwa bityo iranduke burundu, anabashishikariza kongera ubukangurambaga hagamijwe kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Guverineri CG Emmanuel K. Gasana: kugirango umudugudu utarangwamo icyaha ubeho, bisaba ko haba hari amahoro (safety) , umutekano (security), kubaha (discipline) , imiberebo (healthy), ubumwe (unity) imiberebo myiza (wellbeing), serivise nziza, iterambere (development) no gucunga neza ibyagezweho.