Ingengo y’imari ingana na 19 921 724 261 niyo izakoreshwa mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2020-2021

Uyu munsi, Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yateraniye mu cyumba cy’inama cy’akarere, ari nayo isoza umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020. Yayobowe na Madamu Mukamuyenzi Valentine Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza

Zimwe mu ngingo yaganiriweho, harimo:  gusoma inyandikomvugo y’inama isanzwe y’Inama Njyanama yo ku wa 07/03/2020 no kuyemeza, n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Kugezwaho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2019-2020 n’ingaruka #COVID19 yaba yarabigizemo

 Kugezwaho ibikorwa biteganyijwe n’ingengo y’imari izabigendaho, Inama Njyanama ikaba yemeje ingengo y’imari ingana na 19 921 724 261 z’amafaranga y’u Rwanda, ko ariyo izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’akarere mu mwaka wa 2020-2021.

Muri iyi nama kandi, harebwe urutonde rw’ibiciro ngenderwaho mu gusoresha mu karere (Tariff) na gahunda y’itangwa ry’amasoko (Procurement Plan), hasuzumwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza, ndetse abayitabiriye basuzumira hamwe raporo za komisiyo z’Inama Njyanama na Komite Ngenzuzi.