Inteko z’abaturage: Umuyoboro wo gutanga ibisubizo bifatika ubuyobozi bwegereye abaturage

Mu Mirenge yose igize Akarere kuri uyu wa Kabiri hateranye inteko z’abaturage zigamije kungurana ibitekerezo hagati y’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage. Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rukara, mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rwimishinya.

Muri iyi nteko, abaturage bibukijwe inshingano zabo mu kwicungira umutekano binyuze mu irondo n’imikoranire, kwirinda ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutangira amakuru ku gihe, no kwandikisha ubutaka bwabo mu buryo bwemewe.

Ubuyobozi bwanashishikarije abaturage gukomeza kwita ku isuku, korora amatungo magufi no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’ingo bagaharanira kwikura mu bukene.

Izi nteko kandi zahaye urubuga abaturage batanga ibitekerezo, kugaragaza ibibazo bibugarije, no kuganira ku bisubizo bifatika. Ibibazo bisaba gukemurwa mu gihe kirekire byahawe umurongo, naho ibishoboka gukemuka ako kanya bihabwa ibisubizo muri iyi nteko.

Ibi bikorwa bijyanye n’intego za NST2 zo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage no guteza imbere imibereho yabo.