Intore z'umudugudu wa NkondoII zakoze urugendo nyunguramateka mu Ngoro Ndangamurage y'u Rwanda

Uyu munsi, Intore z'umudugudu wa NkondoII akagari ka Nkondo umurenge wa Rwinkwavu, zakoze urugendo nyunguramateka ku itorero ry'umudugudu na Ndi Umunyarwanda, mu Ngoro Ndangamurage y'u Rwanda iherereye mu karere ka Huye.

Basobanuriwe ibijyanye n'amateka mbere y'ubukoroni, igihe cy'ubukoroni kugera ku gihe cya Repubulika.

Baganirijwe kandi amateka yaranze Repubulika yari yuzuyemo amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri jenocide yakorewe abatutsi, banagaragarizwa uko u Rwanda rwiyubatse kugeza ubu.

Baganirijwe ku itorero, herekanwa ko ariryo shuri ry'icyo gihe, aho abakobwa berekezwaga mu rubohero bakigirayo ibintu bitandukanye naho abahungu bakajyanwa mu itorero bigishwa kumasha n'ibindi.