"IRONDO SHOP RURAMIRA", igisubizo ku bakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Ruramira
Uyu munsi habaye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Ihahiro ry'Irondo ry'Umwuga "IRONDO SHOP RURAMIRA", riherereye mu murenge wa Ruramira, akagari k'Umubuga, umudugudu w'Akabuye.
Ni igikorwa kigamije korohereza abagize Irondo ry'Umwuga bo muri uyu murenge, mu buryo bw'imihahire kugirango babone ibibatunga n’ibindi bikoresho ku mafaranga make, kandi bibafashe no kubahiriza akazi kabo neza.
Gatanazi Longin Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira yagize ati:“ Ubuyobozi bw’umurenge bwakoranye na Rwiyemezamirimo kugirango abegereze ibicuruzwa bitandukanye kandi ku giciro gitoya. N’igihe umuntu ukora irondo ry’umwuga atarahembwa ntibizamubuza kubona ibyo akeneye. Azajya aza ku murenge tumusinyire, ajye muri iri hahiro afatemo ibyo akaneye azishyure igihe yahembwe



Yakomeje asobanura ko mu "IRONDO SHOP RURAMIRA", bazajya baguriramo ibiribwa: nk’ibishyimbo, ibirayi, akawunga umuceri, isukari….ibikoresho by’isuku (amasabune, amavuta,…), ibikoresho by’ishuri (amakayi, amakaramu,…), imyenda, inkweto n’ibindi.
Nyuma yo gutaha"IRONDO SHOP RURAMIRA", abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Ruramira bibukijwe gukomeza kurinda umutekano barwanya icyashaka kuwuhungabanya cyose, kugira ikinyabupfura mu kazi bakora (Displine), gushakira hamwe imirimo ibyara inyungu yabateza imbere, …