Isoko rya Kabarondo, inyubako nshya iteza imbere ubucuruzi n’ubuzima bw’abaturage

Akarere ka Kayonza gakomeje kwihutisha gahunda z’iterambere binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage kubona serivisi zinoze. Isoko rya Kabarondo ni kimwe mu bikorwa byafashije abacuruzi kubona aho bakorera mu buryo bugezweho, bikazamura imibereho yabo ndetse bikongera ishoramari.

Abacuruzi batangiye kubona inyungu, ubwitabire bw’abaguzi buri hejuru. Iri soko ni igisubizo kirambye ku bucuruzi bushingiye ku musaruro w’imboga, imbuto n’ibindi bikenerwa buri munsi.

Mukasine Olive, umwe mu bacuruzi, yagize ati "Ubu dukorera ahantu heza, hadatuvuna. Twacuruzaga turi hanze ku zuba no mu mvura, ariko ubu dufite amahoro tunita ku kazi kacu mu buryo bworoshye kandi ntiduhure n’ibihombo."

Abaguzi nabo bishimiye iri soko, bavuga ko ribegereje ibiribwa byiza kandi bafite isuku.

Mugenzi Jean Claude, umwe mu baguzi, yagize ati "Nishimira ko mpaha hafi kandi ahantu hateguwe neza. Ibiribwa tubihasanga bifite isuku, ibyo bituma umuntu ahora yifuza kugaruka."

Iri soko rigizwe n’inyubako zifite isuku n’umutekano, ricururizwamo ibiribwa birimo imboga, imbuto n’ibindi bikenerwa buri munsi.