Itsinda ry’Abadepite ryasuye Akarere mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imiyoborere ishingiye ku baturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28/05/2025, Ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bayobowe na Depite Tumukunde Hope Gasatura. 

Iri tsinda ryaje mu gikorwa cyo gusura abaturage no gukurikirana uko inzego zegerejwe abaturage zishyira mu bikorwa inshingano zazo, cyane cyane mu bijyanye no gutanga serivisi nziza ku baturage.

Mu nama yabereye ku biro by’Akarere, Abadepite bagaragarijwe uko serivisi zitandukanye zitangwa, harimo serivisi z’ubutaka, imyubakire, irangamimerere, n’izindi zitangirwa binyuze mu ikoranabuhanga ku rubuga Irembo.

Nyuma y’ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere, Abadepite bazakomeza gusura ahantu hatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, aho bazanaganira n’abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bahura na byo ndetse banakusanye ibitekerezo byatuma serivisi zibegerezwa kurushaho kunozwa.

Depite Tumukunde yagaragaje ko intego y’uru ruzinduko ari ukumenya ibimaze kugerwaho mu miyoborere yegerejwe abaturage, ndetse n’uko abaturage bayumva, kugira ngo inzego zitandukanye zirusheho kunoza imitangire ya serivisi mu buryo bubereye umuturage.

Meya Bosco Nyemazi yashimiye Abadepite ku ruhare bagira mu gukurikirana ibikorwa by’imiyoborere myiza no kwegereza serivisi abaturage, ndetse anizeza ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gushyira imbere imiyoborere ibereye abaturage, ishingiye ku bufatanye n’imiyoborere ihuza abaturage n’abayobozi.

Iri suzuma ryitezweho gufasha kongera imbaraga mu mikorere y’inzego z’ibanze no gutuma serivisi zihabwa abaturage zirusha ho kuba inoze, zinoze kandi zitangirwa igihe.