“Iyi minsi 100 twinjiyemo ni umwanya wo kuzirikana amateka yacu ariko duharanira ko bitazongera kubaho” Dr. Jeanne Nyirahabimana
Kuri uyu wa 7 Mata 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukarange ruri ku rwego rw’Akarere, hatangirijwe Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mwaka w’1994.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri 9,378 y’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kitabirwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr.Jeanne NYIRAHABIMANA, Ubuyobozi bw’Akarere, Abadepite mu Nteko nshingamategeko y’u Rwanda, abagize inzego z’mutekano n'abandi.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yagaragaje ko leta yariho ari yo yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi mubi wo kwica abatutsi anagaruka ku buryo Akarere gashyira imbaraga mu kubungabunga kugira ngo abakiri bato bayigireho.
Ati “Mu kubungabunga aya mateka mu Karere hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibimenyetso ndangamateka, inzu y’amateka n’ubusitani biri mu rwibutso rw'Akarere rwa Mukarange. Ibi bizigisha abakiri bato kumenya ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa”.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku kuba bakomeje kwiyubaka, ashima na Leta yimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda uko ibitaho, n’imbaraga zishyirwa mu kurwanya no karandura ingengabitekerezo ya Jenoside bityo bikaba bitanga ikizere ku iterambere ry’Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka munyungu zabo bwite.
Ati ”Iyi minsi ijana twinjiyemo ni umwanya wo gukomeza kuzirikana amateka yacu ariko duharanira ko bitazongera kubaho ukundi kandi tugahangana n’abashaka kugoreka amateka yacu mu nyungu zabo bwite“.

Dr. Jeanne Nyirahabimana yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kubwo gukomera bagaragaje muri iyi myaka 31 itambutse, anasaba abazi ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



