“Iyo imbaraga zashyizwe mu bwicanyi zikoreshwa mu bikorwa by’iterambere twari kuba tumaze kugera mu bihugu byateye imbere” Depite MUSHIMIYIMANA Lydia

Kuri uyu wa 13 Mata 2025, hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa byabereye mu Mirenge ya Rukara, Kabarondo na Rwinkwavu hibukwa abatutsi biciwe ku Kiliziya i Karubamba, Kiliziya ya Kabarondo n’abishwe bakajugunywa mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu.

Depute Mushimiyimana Lydia wifatanyije n’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuru ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi muri Rwinkwavu, yagaye ubuyobozi bwatereranye abaturage ahubwo bugakangurira Interahamwe kwica, agaragaza ko ubwicanyi bwabereye muri Rwinkwavu bwaranzwe no gushinyagura bikabije, kubera ko nyuma yo kwica abatutsi babajugunyaga mu bisimu bakabisiba kugira ngo batazaboneka. 

“Turaragaya bikomeye ubuyobozi bwatatiye igihango cyo kubungabunga umutekano wabo bugahitamo kubacamo ibice no gukangurira igice kimwe cy’Abanyarwanda kwica ikindi. Abo bise abahutu bagakangurirwa kwica abatutsi, birengagije ko ari Abanyarwanda bagenzi babo, iyo izo ngufu zaba iza Politiki cyangwa se iz’amafaranga zashowe muri ubwo bwicanyi hatozwa imitwe yitwara gisirikare kwica mu buryo bw’indengakamere zishyirwa mu bindi bikorwa bibyara inyungu natwe tuba twaramaze kugera mu bihugu byateye imbere.”

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu haruhukiye imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku 4,600, hakaba n’ibisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro byajugunwemo abatutsi batazwi umubare byahinduwe ibimenyetso ndangamateka.