IYO TWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BIBA BIMEZE NK’IBYABAYE EJO- MEYA NYEMAZI JOHN BOSCO
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi birakomeje mu Mirenge itandukanye y’Akarere, ku wa 09 Mata 2025 mu Murenge wa Gahini habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso kiri kuri Diyosezi Angilikani ya Gahini.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence,Abasenateri, abadepite, inzego z’umutekano n’abakozi b’ibitaro bya Gahini abari abakozi babyo n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco aha ikaze abitabiriye iki gikorwa yabasangije amateka y’iyi Gahini mu gihe cya Jenoside na mbere yaho avuga ko abatutsi biciwe i Gahini bitewe n’ubuyobozi bubi bwarih.
Ati “Aha i Gahini mu 1994 cyane cyane guhera itariki 08 kugeza 13 Mata abatutsi barahiciwe cyane. Interahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri Mpambara, zabeshye abatutsi ko i Karubamba ku Kiliziya hari umutekano, ku itariki 09 bazana abasirikare barabarasa barabica.”
Yibukije ko mu gihe twibuka ari ngombwa ko twibukiranya ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta yariho, bikaba byiza ko dusubira inyuma tukareba amateka yihariye y’Igihugu cyacu kuko twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biba bimeze nk’ibyabaye ejo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wari umushyitsi mukuru yashimiye Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Gahini kubwo gufatanya na Leta mu kubaka Igihugu binyuze mu burezi n’ubuzima n’ivugabutumwa ndetse yongera kwibutsa urubyiruko ko rukwiye guhangana n’abakoresha imbungankoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Rubyiruko ruri hano muzirikane uruhare abana mu ngana bagize mu kurokora no kurwanira Igihugu mu gihe cya Jenoside bityo bibahe imbaraga zo gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994”.