Iyo uteganyirije ibyawe, nta mpungenge ugira-Visi Meya Harelimana

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya Leta y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo mu karere ka Kayonza yitwa: ''Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi'', Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yasabye abantu kuyitabira kuko ari gahunda igoboka umuhinzi cyangwa umworozi mu gihe yahuye n’igihombo.

Dr Rutagwenda Theogene, Umuyobozi muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi yagize ati: iyi gahunda y'ubwishingizi yashyizweho kugirango igihe twahuye n'igihombo buzatugoboke, ari nayo mpamvu dukwiye kubugira. Turashaka ko ibyo dukora byose tubikora kinyamwuga atari bya bindi ngo mbone amaramuko. Biradusaba rero kubikora nk'ishoramari kugirango dutekane kandi dutere imbere nk'igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene mu butumwa bwe, yagize ati: “Iyo uteganyirije ibyawe, nta mpungenge ugira. Dushimire Leta yacu itekerereza abaturage bayo kuko dufite mitiweri idufasha kwivuza, gahunda ya Ejo Heza y'ubwizigame bw'igihe kirekire idufasha kwiteganyiriza iza bukuru none tugiye kugira n'ubwishingizi bw'amatungo yacu ndetse n'imyaka.

Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda tuyitabire rero, kuko impanuka cyangwa indwara byaza, kandi bikaba byaduteza igihombo. Natwe nk’ubuyobozi, tugiye gushyiramo imbaraga kugirango iyi gahunda igere hose mu baturage b'akarere ka Kayonza. Turashimira kandi Minagri kuko iradufasha cyane, byaba mu buhinzi nko kubona imbuto duhinga n’ibindi ndetse no mu bijyanye n’ubworozi. Batugira inama kandi, kugirango dukomeze guteza imbere icyagirira akamaro abaturage b'akarere ka Kayonza, hagendewe ku murongo igihugu cyacu cyihaye”.

Ibyahereweho muri ubu bwishingizi mu bworozi, ni inka zitanga umukamo guhera ku nyana y’amezi 3 kugera ku nka y'imyaka 8 hakazishingirwa uburwayi bwose bwafata inka, impanuka n'ibyorezo, naho mu buhinzi ni ibigori n’umuceri.Abaturage kandi bahawe umwanya wo gusobanuza birambuye kuri iyi gahunda.