Juru, barishimira umusaruro mu buhinzi n’ubworozi kuko ngo basagurira n’amasoko
Umunsi w’umuganura ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Gahini, akagari ka Juru ku nsanganyamatsiko igira iti: “UMUGANURA, ISÔOKO Y’UBUMWE N’ISHINGIRO RYO KWIGIRA"
Rutembesa Moses umuturage wo mu kagari ka Kahi yagize ati: “Utugari twa Juru na Kahi two murenge wa Gahini ni utugari tugabana n'igihugu cya Tanzaniya, tukaba twarahoze ari igice kimwe cya Pariki y'Akagera. Ubu turimo kuhavana umusaruro mwinshi mu buhinzi n’ubworozi, ukaba utunze igihugu cyacu haba hano muri Kayona, I Kigali ndetse n’ahandi.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Kayonza SSP Rubamba Victor yatanze ubutumwa bwe muri aya magambo: “Umutekano mu gihugu cyacu urahari, kuko dufite ubuyobozi bwiza. Natwe rero ni uruhare rwacu kwirinda ibintu byose byashobora gutuma uyu mutekano uhungabana. Niba turi hano twizihiza umuganura twishimira ibyo twagezeho, tunywe turye twishime ariko ntitunywe ibitemewe cyane cyane ko binangiza ubuzima byacu. Twirinde kandi ubusinzi bushobora gukurura amakimbirane mu muryango, n'ibindi byaha kuko byahungabanya uwo mutekano.



Umuyobozi w’akarere ka Kayonza mu butumwa bwe, yagize ati: “Ni byinshi twishimira twagezeho, twubatse amashuri kugirango abana bacu bige neza, amavuriro mu rwego rwo guteza imbere serivisi z'ubuzima, imihanda mu koroshya imigenderanire n'ubuhahirane n'ibindi. Turabashimira kandi ubufatanye bwabayeho mu bikorwa remezo aho ikusanyirizo ry'amata rya Kahi ryagejejwemo umuriro mu rwego rwo gufata neza umukamo.”
Yakomeje agira ati: “Muri iyi myaka dusaruye, reka dusagurire amasoko ariko ntituyimare mu ngo zacu, twite ku guhunika kugirango dutegera ejo, ibyo twagezeho tubisangire mu muryango I wacu, tunarwanya imirire mibi.” Aho tumaze kugera ni heza, ni ugukomeza ubufatanye kugirango tugere aheza kurushaho. Mbere yo kubijyana ku isoko kandi, reka dutange mitiweri kugirango tuzabashe kwivuza igihe twarwaye bityo dukomeze kugira ubuzima bwiza. Ku wa mbere abana mwese mugomba kujya ku ishuri. Ababyeyi icyo tubasaba, ni uko kuba twubaka ibyumba by'amashuri, ari nako abana bagomba kwiga, twumve ko umubyeyi utajyanye umwana ku ishuri ari ikibazo”.
Abagore babiri bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe batoranyijwe kandi, baremewe amafaranga mu rwego rwo kuganuza abatarejeje neza nk’uko byahozeho mu muco wa kera no mu rwego rwo kubafasha kwifasha. Hakozwe kandi igitaramo cy'urubyiruko cyari kigamije kugaragaza impano zitandukanye zarwo no gusezera ku rubyiruko ruri mu biruhuko, ruhabwa impanuro ku buryo rugomba kwitwara ku mashuri.