Kabare: Abaturage bo mu Kagari ka Rubumba Bashimishijwe n’Inyubako Nshya y’Ibiro by’Akagari

Mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, ibyishimo ni byose ku baturage b’Akagari ka Rubumba nyuma yo kuzura kw’inyubako nshya y’ibiro by’Akagari, byubatse mu Mudugudu wa Bwatampama ku bufatanye bw’Akarere n’abaturage. Iyi nyubako yatwaye miliyoni zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba izajya itangirwamo serivisi zitandukanye mu buryo bwisanzuye kandi bugezweho.

Abaturage bavuga ko bishimiye impinduka zigaragara ugereranyije n’aho bari basanzwe bahererwa serivisi, aho hari hameze nabi ndetse hadakwiye urwego rw’ubuyobozi.

Harelimana Claudien, umwe mu baturage wagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’iyi nyubako atanga ikibanza nta kiguzi, yagize ati: “Bashatse aho bubaka Akagari barahabura, ndavuga nti reka nitange mbagabire ikibanza kugira ngo ubuyobozi butajya kure. Aho twaheraga serivisi hari hafi kuriduka.”

Mukankuranga Marie Chantal na we ntiyahishe ibyishimo bye: “Aka kameze neza karadushimishije, natwe tugiye kukafata neza, duhagire n’isuku kuko katwegereye.”

Ibiro bijyanye n’igihe, serivisi nziza ku baturage

Iyi nyubako ifite icyumba cy’inama, ibiro by’Umuyobozi w’Akagari (Gitifu), ibya SEDO, iby’Abunzi n’ububiko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,  Kagabo Jean Paul, yavuze ko iyi nyubako izatanga umutekano n’imikorere myiza ku bakozi ndetse n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bazajya bahabwa serivisi zinoze. Izuba ryavuye cyangwa imvura yaguye, hari aho bazajya bategerereza serivisi neza. Abakozi na bo bafite aho bakorera hatabagoye.”

Yakomeje ashima uruhare rw’abaturage, cyane cyane Harelimana watanze ubutaka, asaba ko n’abandi bafatira kuri urwo rugero mu kwishakamo ibisubizo bifasha igihugu gutera imbere.