Kabare: Hatashywe Ibiro bishya by’Akagari ka Rubumba n’Imashini yumisha urusenda ku bufatanye yahawe abahinzi ba Koperative GIKADINI
Mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cy’Ubutwari n’Isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burangajwe imbere na Meya, Nyemazi,John Bosco, bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabare mu gikorwa cyo gutaha ibiro bishya by’Akagari ka Rubumba no gushyikiriza abahinzi imashini yumisha urusenda yahawe Koperative GIKADINI.
Ibiro by’Akagari byubatswe binyuze mu mihigo y’Akarere ya 2024/2025, bigamije kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage. Ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye ko ibi bikorwaremezo bigomba gufatwa neza no kubyazwa umusaruro mu buryo burambye.
Meya Nyemazi John Bosco yashimye abaturage ku bufatanye bagaragaje mu rugendo rw’iterambere, abasaba gukomeza kwita ku bikorwaremezo Leta ibagezaho, anabibutsa ko ari inshingano zabo kubibungabunga no kubikoresha neza mu nyungu rusange.
Yagize ati: “Ibiro nk’ibi si ahantu gusa hatangirwa serivisi, ni isura y’Igihugu, ni ikimenyetso cy’uko Leta yita ku muturage. Nimubibungabunge kandi mubikoreshe mu nzira iganisha ku iterambere rya buri wese.”
Abaturage bashyikirijwe ibi bikorwa bashimiye Leta ku bw’ibikorwa bibegerezwa, by’umwihariko ibiro byiza bibafasha kubona serivisi hafi kandi mu buryo butekanye, ndetse n’imashini izabafasha gukemura ikibazo cy’ibihombo byaterwaga n’uko umusaruro w’urusenda wangirika mu gihe cyo kwanika no kwanura, bikazongera inyungu z’abahinzi n’ubushobozi bwa Koperative.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza intambwe Akarere ka Kayonza gatera mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, gahunda za Leta n’icyerekezo cyo gufasha abaturage kwigira no kwihuta mu iterambere.