"Kandagira Ukarabe" nk'uburyo bwo kongera isuku no kurwanya indwara z'ibyorezo

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo zirimo Coronavirus, Akarere ka Kayonza kashyize “Kandagira Ukarabe” ku marembo kugira ngo abakozi, abashyitsi n’abaza gushaka serivisi mu Karere bakarabe intoki nka bumwe mu buryo bwo gukumira mikorobe zitera indwara.

Zashyizwe kandi no ku biro by'imirenge n'ibigo bishamikiye ku karere nk'iby'ubuvuzi (ibigo nderabuzima n'ibitaro), amashuri n'abandi.

Ejo kandi Ubuyobozi bw'akarere bwakoranye inama n'inzego z'abikorera, bubashishikariza ubu buryo bwiza bwo kongera isuku, nabo bakaba batangiye kuzishyira aho bakorera.