Kayonza: Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bibukijwe uruhare rwabo mu kwimakaza indangagaciro z’Ubumwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, Mu Karere ka Kayonza hateraniye Inama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Iyi nama yahuje abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere, abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye, Abajyanama b’Akarere, abafatanyabikorwa, Abarinzi b’Igihango, abahagarariye amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa y’Abanyarwanda mu Mirenge, abahagarariye urubyiruko n’abandi batumirwa.

Inama yitabiriwe n’Intumwa Nkuru ya Unity Club Intwararumuri akaba na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa bimaze kugerwaho hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda birimo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

Yagize ati “Akarere ka Kayonza gafatanyije n’abafatanyabikorwa, gakomeje gushyira imbere gahunda zigamije gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo ibikomere byasizwe n’amateka mabi byakire burundu.”

Mu gutangiza inama, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana yibukije abayobozi n’abandi banyamuryango b’Ihuriro ko bakwiye kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa, bagaharanira ko ibyo bigo bayoboye na byo birangwa n’izo ndangagaciro.

Yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni umurage tugomba gusigasira. Ni ngombwa ko buri Munyarwanda ahora yibaza uko yakomeza kubugira umusingi w’iterambere n’amahoro.”

Inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni urubuga rwo gusuzumiraho ibyagezweho, kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uko indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa zikomeza gushinga imizi mu baturage bose b’Akarere ka Kayonza.

                                          Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana atangiza inama
                                      Umuyobozi w’Akarere Nyemazi Bosco ageza ku bitabiriye ishusho y’ibikorwa byakozwe

                                Abitabiriye inama mu biganiro