Kayonza: Abagore basabwe kuba intangarugero mu guteza imbere umuryango n’Igihugu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kayonza habereye Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Akarere, yahuje abagore baturutse mu Mirenge yose igize Kayonza.

Iyi nama yibanze ku isuzuma ry’ibyagezweho mu mihigo ya Mutima w’Urugo y’umwaka wa 2024/2025 no kuganira ku bikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2025/2026.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza Doreen BASIIME KALIMBA, yasabye abagore gukomeza kwigira ku bandi no guhitamo ibikorwa bibateza imbere, bigirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Umugore uri mu muryango ni umutima wawo. Iyo abaye intangarugero mu bukungu no mu myitwarire myiza, bitanga icyerekezo cyiza ku bana n’umuryango wose. Ni yo mpamvu tugomba guhora dushakira hamwe icyatuma tugera ku iterambere rirambye.”

Abayobozi bitabiriye iyi nama bashimye uruhare rw’abagore mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango binyuze mu buhinzi, ubworozi, amatsinda yo kwizigamira no gushora imari mu bikorwa bitandukanye. Basabye kandi abagore gukomeza gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo no guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umuryango.